Добавить
Уведомления

Thomas Sankara - IJAMBO RYAHINDURA UBUZIMA EP112

Amazina ye nyayo ni Thomas Isidore Noël Sankara, yari mwene Marguerite Sankara na Sambo Joseph Sankara, yavutse ku italiki 22/12/1949 atabaruka ku italiki ya 15/10/1987. Ise wa Sankara yari yararwanye mu ntambaraya 2 y’isi ku ruhande rw’ubufaransa ndetse aza no gufungwa n’Abanazi. Thomas Sankara waririmbaga muri Korale, Nkundi mwana wese ukiri muto Sankara yivumvagamo kuzaba umuganga, Sankara umuryango we wamushakagamo umushumba muri kiriziya Gatolika akajya kwigira ubupadiri. Gusa ibi byose ntibyamushobokeye kuko yagiye kwiga mu ishuli rya Gisirikare riri mu murwa mukuru Ouagadougou. Thomas Sankara arangije amashuli yisumbuye ku myaka 19 y’amavuko akomereza mu gihugu cya Madagascar amashuli ye. Thamas Sankara yasubiye mu gihugu cye mu mwaka 1972,ndetse nyuma y’imyaka 2 aza kurwana intambara yahanganishije Bourkina Faso na Mali bipfa imipaka nubwo Thomas sankara yigaragaje muri iyo ntambara ntabwo yemeraga abashoza iyo ntambara kuko yari intambara itari ifite icyo igamije. Kubera kutumvikana n’abakoloni aho yavugaga ko umuntu ukugaburira ashaka no kugenga uko ubaho ibyo we akabyanga, Sankara yaje gufungwa, aho arekuriwe, uwari umuyobozi wa Haute Volta, Blaise Compaoré ategura coup d’état, yaje gutuma Thomas Sankara aba umuyobozi wa Haute Volta, mu kwa 8 Mata 1983 ku myaka 33, ku buyobozi bwe yaranzwe no kurwanya ruswa, gutera amashyamba, kwita ku burezi n’ubuzima nk’inkingi y’uburambe, nyuma y’umwaka umwe ni ukuvuga 1984, yahinduye izina rya Haute Volta iba Bourkina Faso, bisobanuye "The land of upright people", kugeza ubu niko yitwa.

12+
16 просмотров
2 года назад

, чтобы оставлять комментарии